Umuhanzi umaze kuzamuka mu muziki mu gihugu cya Uganda wamenyekanye ku mazina ya Mun*G yatangaje ko ashaka gusangira n’abanyarwanda umunsi mukuru wa Noheli abaha ku muziki guhera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016.
Uyu muhanzi ufite amazina ye nyakuri ya MUNGI EMMANUEL MATOVU yavuze ko guhera kuri uyu wa 24 aba yasesekaye mu mujyi wa Kigari gushimisha abafana be akaba aririmba mu njyana ya Rap ariko akavuga ko akunda na HipHop muri rusange.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mun*G yatangaje ko nta kabuza yizeye ko azasanganirwa n’imbaga y’abanyarwanda bo mu mujyi wa kigali akabasangiza inyana ya Uganda.
Yamenyekanye muri iyi njyana ubwo yari mu itsinda rya Baboon forest Entertainment nyuma y’uko arangije kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi bwa mudasobwa, akaba yaramenyekanye cyane ku ndirimbo ze nka Oh my Goodness ndetse n a Kyaba Too God.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


