Amarira n’akababaro byasakaye mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda nyuma y’inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Olisha M, umwe mu bahanzi b’abagore bari batangiye kwigarurira imitima ya benshi mu njyana ya Afrobeat n’urukundo.
Amakuru yemejwe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo MBU Uganda, avuga ko Olivia Mildred Namubiru wamenyekanye nka Olisha M, yapfuye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira 2025, ubwo yari ari kubyarira mu bitaro bizwi byo mu mujyi wa Kampala, Nsambya Hospital.
Olisha M yari azwi mu ndirimbo zakunzwe cyane nka “Katambala”, “Super Love” na “Gwenjagala”, zatumye yinjira mu ruhando rw’abahanzikazi bakunzwe mu myaka micye ishize. Yari azwiho ijwi ryoroheje, amagambo y’urukundo n’ubutumwa bwiza buvuga ku buzima n’imbamutima z’abagore.
Mu mwaka wa 2024, yagaragaye mu bikorwa byinshi byo kwamamaza indirimbo nshya ndetse anakora ibitaramo byari byitezwe cyane n’abakunzi be.
Olisha M yari aherutse gukora ibirori byo kwerekana umukunzi we mu mpera za 2024, mu birori by’ubukwe bwa gakondo byabereye mu majyepfo ya Kampala, aho abantu benshi bamushimiye ko yinjiye mu cyiciro gishya cy’ubuzima.
Mu kwezi kwa Kamena 2022, yari yagaragaye mu mafoto yerekana inda ye, ashimira Imana ku mugisha w’ubuzima bushya. Nyuma gato y’aho, yabyaye umwana w’umuhungu yise Ayaan.


