Umuhanzikazi Ray C yongeye gufungirwa mu bitaro kubera ibiyobyabwenge

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi wigeze kubica bigacika mu myaka yashize mu gihugu cya Tanzania ndetse no mu karere, uzwi nka Ray C ariko amazina ye nyakuri akaba ari Rehema Chalamila, yasubijwe mu bitaro byo mu mujyi wa Dar es Salaam aho ameze nk’aho afungiye, nyuma yo kongera gukoresha ibiyobyabwenge birimo cocaine.

Iyi nkuru dukesha Bongomovies.com, ivuga ko Ray C yasubijwe mu bitaro kuri uyu wa Gatanu aherekejwe na nyina ari nawe umurwaje.

Uru rubuga ruvuga Ray C aherutse gusohoka aho arwariye agatangira kuvuga amagambo adasobanutse ariko nyuma gato hakaza umufasha wa muganga amushakisha amuhamagara mu izina azi ko yasohotse amarembo y’ibitaro.
Uwatanze aya makuru avuga ko umuganga yahise abwirwa ahantu Ray C ari ariko ko ari kuvuga amagambo menshi aterekeranye.

ray-c
Ray C mu bitaro

Bamwe mu bahoze basangira ibiyobyabwenge babashije kubireka bavuga ko Ray C agishyira ubwamamare imbere akanga gufata uko bikwiye imiti ya Methadone ivana ku biyobyabwenge nka Morphine na Heroin.

Urubuga rwa Bongomovies nyuma yo kumva ibivugwa rwagiye ku bitaro Ray C arwariyemo rubonana na muganga arutangariza ko uyu muhanzi akiri gukurikiranirwa muri ibi bitaro.

????????????????????????????????????
Ray C mu myaka ya za 2004

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka Umenikataa yigeze kwibasirwa n’ikoresha ry’ibiyobyabwenge bituma umuziki we usubira inyuma, akaba yaramaze igihe mu kigo cyita ku bantu basabitswe n’ibiyobyabwenge ngo kibagarure ibuntu, ariko aza kongera kugwa mu minsi ishize abisubiramo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *