Umuherwe Aliko Dangote yapfushije murumuna we

Sangiza iyi nkuru

Murumuna w’umuherwe Aliko Dangote utunze kurusha abandi ku mugabane wa Afurika, Sani Dangote yapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2021 azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rwa Sani yemejwe n’ikigo Dangote Group cy’uyu muherwe mu butumwa cyashyize ku mbuga nkoranyambaga. Cyagize kiti: “N’umutima uremereye ariko rwemeranya na Allah ushobora byose, turabika urupfu rwa Visi Perezida wa Group yacu, Alhaji Sani Dangote, uyu munsi tariki ya 14 Ugushyingo 2021. Allah amugirire impuhwe kandi amujyane muri Aljannat-al-Firdaus!”

Nk’uko bigaragara muri iri tangazo, Sani yari umuyobozi wungirije wa Dangote Group, yungirije Aliko. Yanayoboye kandi Dangote Cement itunganya sima, Dangote Sugar itunganya isukari, Dangote Agro Sacks, Dangote Refinery…na Dansa Holdings itunganya ibinyobwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *