Jeff Bezos uri mu baherwe ba mbere ku Isi yahaye umuhanzi Dolly Patron wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika ishimwe ry’amadolari miliyoni 100 (angana na miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda).
Uyu muherwe yatangiye iri shimwe mu muhango witabiriwe n’umugore we, Lauren Sanchez, ari na we watangaje ko Patron ari we wegukanye aya mafaranga ku bw’ibikorwa by’ubugiraneza byamuranze.
Lauren yagize ati: “Patron ni umugore utanga umutima, uyobowe n’urukundo n’impuhwe mu byo akora byose.” Maze abwira uyu muhanzi ati: “Dutegereje kubona iri shimwe rya miliyoni 100 z’amadolari uzikoresha mu byiza.”
Nk’uko BBC yabitangaje, Patron nyuma yo kwakira iri shinzwe rizwi nka ‘Bezos Courage & Civility Award’, yijeje uyu muherwe kurikoresha mu bikorwa bye by’ubugiraneza. Ati: “Ntekereza ko abantu bafite ubushobozi bwo gufasha bakwiye gushyira amafaranga yabo ahari umutima. Nzakora ibishoboka nkoresha aya mafaranga ibyiza.”
Bezos ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 124 z’amadolari ya Amerika yatangiye gutanga iri shimwe mu mwaka w’2001. Icyo gihe yarihaye Van Jones na Jose Andres bashinze ikigo World Central Kitchen giha ibiribwa abafite ikibazo cy’inzara.


