Umuherwe Ezra Bunyenyezi wakoreye mu Rwanda ubucuruzi ari nako bihwihwiswa ko yaba afitanye isano na Maj. Chris Bunyenyezi, azashyingurwa kuwa 28 Ukuboza 2020 ahitwa Namutamba mu Karere ka Mityana, hasanzwe hashyingurwa abo mu muryango we. Bunyenyezi yapfuye mu minsi ishize azize COVID-19, ni umugabo wigeze gukorera ubucuruzi mu Rwanda avuye muri Uganda. Abamuzi bavuga ko mu Rwanda yahashinze kompanyi y’ubwishingizi yitwa Alliance Insurance Brokers yinjije atari make. Si ibyo gusa kuko ngo Bunyenyezi yanahagarariye BAT Uganda (British American Tobaacco) mu Rwanda ari nako yanabayeho umuyobozi muri BCR (Banque Commerciale du Rwanda). Nyuma yaje gusubira muri Uganda ajya muri Kenya aho yatangije kompanyi yitwa COMZA Telecom. Uyu mugabo guhera mu myaka ya 1970 yari umwe mu bantu bamaze gushora atari make aho yatangije icyiswe Uganda Travel Bureau akaba n’umunyamigabane muri Capital Radio. Nta sano iri hagati ye na Maj. Chris Bunyenyezi wo muri RPA Bamwe mu Banya-Uganda bakunze kwitiranya uyu mugabo na Maj. Bunyenyezi gusa hari abamuzi bavuga ko uretse guhurira ku izina, ntaho aba bombi bahuriye mu masano. Uku ni ukwitiranya kwakunze kuranga abo muri NRA ubwo hari urugamba rwo kubhora Uganda bitewe n’uko Bunyenyezi Ezra yari afite umuvandimwe mu gisirikare witwa Lt. Jack Bunyenyezi waje no kuba Lt. Col. mbere yo gupfa. Abamuzi bavuga Ezra Bunyenyezi yafashaga abakene ndetse ko umuryango w’iwabo ari ab’umutima mwiza. Gahunda yo gushyingura Bunyenyezi/Twitter

4 Responses
Umuherwe wakoreye mu Rwanda akekwaho isano na Maj. Bunyenyezi agiye gushyingurwa
Niyigendere natwe tuzamukurikira.Ni iwabo wa twese.Gusa tuge twizera ko abantu bapfa bizeraga imana kandi bayishaka bashyizeho umwete,izabazura ku munsi wa nyuma nkuko ijambo ry’imana rivuga.Mu gihe tukiriho,ntitukibere mu gushaka iby’isi gusa.Ahubwo tuge dushaka n’imana cyane,niba dushaka kuzaba muli paradizo.Ubuzima ni ubusa.

Birashoboka ko yaba yaravukiye mu Rwasabo kubera ko Se yari umutambyi ukomeye wo mw’itorero Angican Church aho bita Shyira Dioseze ntaho ahuriye na Mj Bubyenyezi birenze kuribyo yakoreye na Burundi Uganda Rwanda Kenya n’ahandi henshi atabarutse ari intwari ya OBK abayizi