Umuherwe wo muri Taiwan kuri uyu wa Kane yashyize ahagaragara gahunda izatwara miliyari y’amafaranga akoreshwa muri Taiwan (Miliyoni 33 z’Amadolari) yo gutoza “abarwanyi b’abasivili” barenga miliyoni eshatu kugira ngo bazafashe kurengera ikirwa kiyobowe mu nzira ya demokarasi mu gihe Abashinwa baba bagiteye .
Robert Tsao, ufite imyaka 75, ni umwe mu bacuruzi bateye imbere muri Taiwan kandi yashinze uruganda rukora microchips rwitwa United Microelectronics Corp (UMC).
Yakunze kwamagana Beijing, kandi impano ye ije nyuma y’uko ingabo z’u Bushinwa zikomeje kurata ingufu hafi ya Taiwan mu rwego rwo kwamagana uruzinduko rwo mu kwezi gushize rwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Nancy Pelosi.
Iyi nkuru dukesha France24 ivuga ko Taiwan iteka ibaho mu bwoba bw’u Bushinwa, buyifata nk’imwe mu ntara zabwo ndetse bwemeza ko ni biba ngombwa buzakoresha ingufu kugirango bigume gutyo.
Icyumweru kimwe nyuma y’uruzinduko rwa Pelosi, u Bushinwa bwohereje amato y’intambara, za misile n’indege z’intambara mu mazi no mu kirere bikikije Taiwan, aho bivugwa ko ari yo myitozo minini kandi ikaze cyane kuva hagati mu myaka ya za 90.
Tsao yavuze ko byaba ari “ubwicanyi nkana n’icyaha cy’intambara n’ikibasira inyokomuntu ” mu gihe u Bushinwa bwakoresha ingufu muri Taiwan.

Uyu muherwe yavuze ko azashora miliyoni 600 y’Amadolari ya Taiwan (TW$) mu gutoza miliyoni eshatu “z’indwanyi z’amadubu y’umukara” mu myaka itatu iri imbere bashobora kuzakorana n’igisirikare.
Andi miriyoni 400 TW$ azakoreshwa mu guhugura abandi 300.000 ubuhanga bwo kurasa.
Tsao, utagifite umwanya cyangwa izina muri UMC, yerekanye ko akaga u Bushinwa buteje kuri Taiwan ari ukuri.
Ati: “Iterabwoba ry’ishyaka rya gikomunisiti ry’Abashinwa kuri Taiwan riragenda ryiyongera kandi kurirwanya (irwanya) bihagarariye ubwisanzure mu kurwanya bucakara, demokarasi yo kurwanya igitugu ndetse no gusirimuka mu kurwanya ubunyamanswa.”
“Nidushobora kwihagararaho neza ku migambi y’u Bushinwa, ntituzashobora kurinda igihugu cyacu gusa ahubwo tuzagira uruhare runini mu mibereho y’Isi n’iterambere ry’umuco“.
Taiwan yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ibana n’iterabwoba ry’u Bushinwa, ariko ryarushijeho gufata intera cyane ku butegetsi bwa Perezida Xi Jinping.
Uyu muyobozi w’u Bushinwa, Xi uri hafi kubona manda ya gatatu, bitigeze bibaho, mu mpera z’uyu mwaka kandi yagize kwigarurira Taiwan imwe mu ntego z’ingenzi ashaka kugeza ku gihugu.
Taiwan urebye kuri ubu yonyine ntabwo ishoboa kwihagararaho imbere y’u Bushinwa n’abasirikare bayo barwanira ku butaka babarirwa mu 88.000 gusa ugereranije n’ingabo z’u Bushinwa zibarirwa muri miliyoni nk’uko Pentagon ivuga.

2 Responses
Umuherwe wo muri Taiwan yiyemeje gushora miliyari mu gutoza miliyoni 3 z’indwanyi z’abasivili
Intambara ya 3 y’isi iratutumba ( the World War 3 is looming).China nishaka gufata Taiwan ku ngufu,abahanga benshi bemeza ko nta kabuza Amerika ifatanyije na NATO (OTAN),wongeyeho Japan na Australia bazatabara Taiwan.Bibyare intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques,isi yose ikaba umuyonga.Nkuko bible ivuga,imana ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zabo,kandi irimbure n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo armageddon ivugwa muli bible.Ishobora kuba yegereje cyane iyo urebye ibintu byinshi birimo kubera ku isi biteye ubwoba kurusha kera.