Mu bitangazamakuru bitandukanye muri aka karere k’ibiyaga bigali hari hamaze iminsi hacicikana inkuru ivuga ko umuherwe Zari Hassan yanze konsa uruhinja rwe, kuri ubu yashyize ahabona amafoto arimo kurwonsa.

Inkuru yabaye kimomo ubwo umuhanzi Diamond yashyiraga ifoto ku rukutwa rwe (Instagram) arimo guha urwo ruhinja amata, bihuzwa n’ibyavugwaga ko Zari yanze konsa uwo mwana, inkuru ihera aho isakara ahantu hose.

Mu minsi mike ishize nibwo uruhinja Zari yabyaye rwari rwabaye ikibazo hagati y’abagabo 2 Diamond na Ivan Ssemwanga buri wese yiyita se w’umwana.
Ivan umugabo wa zari bamaze kubyarana 3 yahamyaga ko n’uwo mwana ari uwe, ku ruhande rwa Diamond ufatwa nk’inshoreke ya Zari nawe akaba yararirimbye uwo mwana kuva ubwo inda yari ifite ukwezi 1.

Nyuma yo gukora ibizamini by’amaraso (ADN) y’urwo ruhinja inshuro 3, byaje kwemezwa ko ari umuhanzi Diamond wateye inda y’uwo mwana.
Ivan Ssemwanga umugabo wa Zari we akaba yari yatangaje ko umwana ari uwe, abivuga ashishimangira ko mbere y’uko Diamond aryamana na Zari ko nawe bari babanje kuryamana.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Uganda, ngo Ivan na Zari bari bamaze kubyarana inshuro 3, ariko uyu mugabo ngo akaba yari yarananiwe gutera inda y’umukobwa, aho Diamond ayitereye ngo ni naho Ivan yahereye ashaka kwiyitirira uwo mwana Tiffah Diamond amubera ibamba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste/Bwiza.com


