Umuherwe Zari Hussein yibarutse impfura y’umuhanzi Diamond

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe kirekire inda Zari Hussein yari atwitiye Diamond ivugwaho byinshi mu bitangazamakuru, mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 6 Kanama 2015 yibarutse umwana w’umukobwa mu bitaro byo muri Tanzaniya.
diamant
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Zari yatangaje ko yibarutse umukobwa, ati:” arahari kandi ni umukobwa”.
N’ubwo mu makuru batangaje batigeze batangaza ibitaro uyu mwana yavukiyemo cyangwa amazina yagenewe icyo bamaze kwemeza ni uko bibarutse amahoro umwana w’umukobwa.
Aya makuru yakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, aturutse ku rukuta rwa Twitter rwa Zari ndetse n’urwa Diamond.
Diamond kandi yanditse ashimira umufasha we ndetse anabwira imbaga ko amazina bazita uyu mwana azamenyekana mu minsi mikeya cyane.
zar na Diam
Umuhanzi Diamond yakuweho urubwa n’igisuzuguriro dore ko Wema Sepetu wahose ari umukunzi we yahoraga atangaza ko uyu musore atabyara, ko igihe bamaranye bakundana rimwe na rimwe banasambana ko yaba yaramuteye inda, agashimangira ko atabyara, none Zari kuba yamubyariye umwana w’umukobwa cyaba ari ikimenyetso cya 1 cy’uko abyara.
N’ubwo bwose Zari abyariye Diamond umwana we w’imfura, ni umwana wa kane uyu mugore abyaye kuko yari asanzwe afite abandi bana 3 yabyaranye n’umugabo we w’isezerano ubu bashwanye kubera uburaya buvugwa kuri uyu muherwe Zari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *