Umuherwe Zari yasigiwe agahinda no gutsindwa k’uwo yari ashyigikiye mu matora ya Uganda

Sangiza iyi nkuru

Zari ukomoka mu gihugu cya Uganda kugeza ubu akaba abarizwa mu gihugu cyaTanzania ari naho yatangarije agahinda gakomeye yatewe no gutsindwa k’umukandida Kizza Besigye afataho ikitegererezo, mu matora aherutse kuba taliki ya 18 Gashyantare 2016.
Uyu muherwe uzwi cyane mu gihugu cya Uganda, avuga ko kuva mu mpera z’icyumweru gishize hagitangazwa ibyavuye mu matora yasaritswe n’agahinda nyuma yaho bitangajwe ko umukadida Besigye yatsinzwe mu matora yari ahanganyemo na Museveni n’abandi 6.
zari113
Ibyo byabaye nyuma yaho asezeranyije inshuti ze mu birori akunze gutegura mu mpera za buri cyumweru, ko Besigye natsinda amatora bazicara bagasangira bakishimira intsinzi.
Gusa kuba ibyo yari yiteze bitarabaye ngo byamusigiye intege nke, ko Kizza ari umwe mu bantu akunda kandi abona ko bagira impinduka n’umusaruro ufatika ku gihugu cya Uganda aramutse abaye Perezida.
Zari avuga ko kuva Besigye yatangira kwiyamamaza atigeze agoheka bitewe n’uburyo yiyumvamo uyu mugabo, kandi ngo ababazwa n’uko ahora abura amajwi make ngo abe yakwegukana umwanya wa perezida wa Uganda.
Kuva Besigye yatangira kwiyamamaza ku nshuro ya mbere ngo Zari yari yiteze ko ubuyobozi ari ubwe none ngo yatuguwe n’uko kuri iyi nshuro ya kane yiyamaza yongeye gutsindwa kandi ikibabaje akaba yarabuzeho amajwi make ngo inzozi ze zibe impamo.
Uyu muherwe Zari yiyongera mu byamamare byo muri Uganda bigaragariza Besigye amarangamutima, nyuma y’umuhanzi ukomeye Eddy Kenzo uherutse gusaba Leta ya Uganda ko yarekura Besigye akava muri gereza.
Kuba bimwe mu byamamare bigenda bigaragaza ko bishyigikiye Besigye abandi bashyigikiye Museveni, biravugwa ko bishobora guteza umwuka mubi no mubafana babo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *