Umuhungu w’imyaka 47 y’amavuko wamamaye mu gutunganya filimi muri Iran, Babak Khorramdin, yishwe n’ababyeyi be bombi, bamuziza ko atarongora.
Byamenyekanye mu cyumweru gishize, ubwo abapolisi basangaga umurambo wa Babak ukatakase, uzingazinze mu isashe, wajugunywe mu kimoteri kiri mu gace ka Ekbatan mu burengerazuba bw’umurwa mukuru wa Iran, Tehran.
Igitangazamakuru Arab News kivuga ko mbere yo kwicwa, Babak yabanje guterana amagambo na se wamuhoraga ko ari ingaragu, nyuma ababyeyi bombi baza kumugambanira, baramwica.
Se wa Babak ubwo yari amaze gutabwa muri yombi, yasobanuye ati: “Umuhungu wanjye yari ingaragu. Yaduhohoteraga, ubuzima bwacu bwari mu kaga. Ntabwo twigeze dutekana n’umunsi umwe. Yadutukaga, akadukorera buri cyose ashaka. Twamwikijije, ntabwo tuzongera gutakaza agaciro.”
Ariko kandi, ntabwo uyu mubyeyi yigeze asobanura niba kurongora kwa Babak byari kuzatuma atongera kubahoza ku nkeke nk’uko babimushinja.
Babak yari afite impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse mu bijyanye no gutunganya filimi, yakuye muri Kaminuza ya Tehran mu 2009. Nyuma y’umwaka umwe, yimukiye i Londres mu Bwongereza, ariko asubira muri Iran, ajya kwigisha amasomo ajyanye n’ibyo yize.
Filimi yakoze zamenyekanye muri Iran zirimo iyitwa Crevice na Oath to Yashar.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


