Umuhungu wa Ndagijimana Laurent wamenyekanye nka ‘General Irategeka Wilson’ mu buyobozi bw’umutwe witwaje intwaro wa CNRD-FLN, arasaba Perezida Paul Kagame kumufasha gukomeza amashuri.
Uyu muhungu witwa Ndagijimana Jean-Chrétien yabisabye Umukuru w’Igihugu nyuma y’aho asezerewe mu kigo cyagenewe guhugura abari abasirikare bitegura mu buzima busanzwe cya Mutobo.
Ndagijimana wari ufite ipeti rya Second Lieutenant muri CNRD-FLN yageze mu kigo cya Mutobo nyuma yo gufungurwa muri Werurwe 2023, hashingiye ku mbabazi we n’abandi bahoze muri uyu mutwe bahawe na Perezida Kagame.
Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko yasobanuye ko yagiye mu mutwe witwaje intwaro ubwo yari amaze kurangiza amashuri yisumbuye, abitegetswe na se, inzozi ze zo gukomeza kwiga zisubikirwa aho. Mu kiganiro na Ukwezi TV, ati: “Byabaye agahato k’umubyeyi.”
Yagize ati: “Nk’umuntu wari ufite umugambi cyangwa wari uri mu itsinda rirwanya ubutegetsi, rishaka guhirika ubutegetsi, birenze uburyo uwo muntu yabyumva. Kubona umuntu wakwifurizaga ikibi nk’icyo ngicyo, ukamugirira imbabazi, nyuma y’aho ukamushyira mu kigo kimuha amasomo yamufasha mu buzima bw’ejo hazaza, ni ikintu gikomeye cyane.”
Nyuma yo kugaragaza ko anyuzwe n’imbabazi yahawe, Ndagijimana yasabye Perezida Kagame kumufasha kwiga kaminuza. Ati: “Nk’uko rero yampaye imbabazi, nizeye ko n’ubundi ashobora kugira uruhare runini mu buzima bwanjye bw’iterambere ry’ejo hazaza. Ndamusaba mbikuye ku mutima, ko yamfasha ejo hanjye hazaza hakagira umurongo. Ndamusaba ko nakomeza amashuri yisumbuye kugira ngo ngire aho ngera, aho nageze umuryango wanjye, n’umuryango wanjye muri rusange.”
Ndagijimana Jean-Chrétien avuga ko yize amasomo y’ubwarimu.



2 Responses
Umuhungu wa General Irategeka arasaba Perezida Kagame ubufasha
Ko mbona se uyu mufande azita kumuryango we gusa,ko ntaho mbona yanditse ko azagiririra igihugu akamaro.Aho ntiyaba agutsimbaraye kunyigisho za se?Ese ubundi arinda yasaba ubufasha yabwiye se akamwoherereza kuyo se akura muri Diamant akamwishyurira!.
Umuhungu wa General Irategeka arasaba Perezida Kagame ubufasha
ariko umusaza yagorwa koko wabwiye iswo aho ari kwiba kongo akakohereza minerval ko nubundi ayo yiba abazayirwa ntakindi ayamaza none Perezida arakubabariye ntukatiwe burundu utangiye no kumwaka minerval hmmmh