Umuhungu w’umuhanzi Jose Chameleone, Abba Marcus bakunze kwita T Rex aravugwaho kuba umwe mu bana bafite impano zitandukanye mu gihugu cya Uganda ariko cyane cyane akaba azwiho gutsinda amarushanwa ajyanye no koga.
Mu mpera z’uku kwezi dusoje kw’Ukwakira yatsindiye ibihembo bikomeye birimo umudari wa Zahabu ndetse n’indi midari 2 y’Umuringa mu marushanwa yo koga mu mazi menshi ategurwa muri kiriya gihugu cya Uganda.
[ad id=”44145″]
Kuri ubu umuhanzi Jose Chameleone nawe uzwiho impano idasanzwe yo kuririmba ndetse n’ibihangano bye byamaze kwambukiranya imipaka bikaba bikunzwe cyane ku migabane itandukanye, yashimiye byimazeyo umwana we yita uwa zahabu ku buryo yitwaye mu marushanwa.

Ku rubuga rwe rwa instagram, Chameleone yagize ati”zahabu n’umuringa bifite icyo bivuze kuri twe. Ni agaciro tugomba kubika kuko tutakagurisha cyangwa ngo tukagure. Ntago bazakumvisha, bazagusebya, ariko ntibazaguhagarika. Impano z’Imana ntizirangira, ogaaaa!!!! mwana wanjye warakoze!”
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


