Umuhungu wa Maréchal Déby yihaye irindi peti ry’igisirikare

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’akanama k’igisirikare kayoboye inzibacyuho ya Repubulika ya Tchad, Mahamat Déby Itno yihaye irindi peti, aba Général wuzuye avuye kuri Lieutenant-Général, ipeti yari yarahawe na se, Maréchal Idris Déby Itno.

Byamenyekanye tariki ya 1 Ukuboza 2021 ubwo uyu musirikare yari ayoboye umuhango w’isabukuru y’imyaka 32 yari ishize Maréchal Déby afashe ubutegetsi bwa Tchad.

Ubusanzwe yambaraga impuzankano y’igisirikare n’ingofero itukura biriho ikirango cy’inyenyeri enye gihabwa Lieutenant-Général, ariko kuri uwo munsi yari yambaye ibiriho icy’inyenyeri eshanu gihabwa Général wuzuye.

Amakuru radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ikura mu muryango w’uyu musirikare avuga ko yabikoze kugira ngo atandukane n’abandi basirikare bakuru bagize akanama kayoboye igihugu bari bafite ipeti rimwe. Muri 15 bari muri aka kanama, 6 bose bari bafite ipeti rya Lieutenant-Général; nta n’umwe ufite irya Général.

Mu gihe bamwe bibaza uko Gen. Mahamat Déby Itno yabonye iri peti, ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 2 Ukuboza 2021 byatangaje ko uyu musirikare yazamutse mu ntera, akaba ari we ubwe wabikoze.

Gen. Mahamat Déby Itno ayobora Tchad kuva muri Mata 2021 ubwo se yari amaze kwicwa n’abarwanyi b’umutwe wa FACT urwanya ubutegetsi. Bamurasiye ku rugamba ubwo yari ayoboye ingabo mu majyaruguru y’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *