Umuhungu mukuru wa nyakwigendera Michael Jacckson, Prince Jackson yatangaje bimwe mu bigwi bya se akiriho wari waramenyekanye nk’umwami mu njyana ya Pop, aho yavuze ko urupfu rwe rwatunguranye ndetse rukaba rwarateye benshi intimba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro Good morning America uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko yagiranye n’umunyamakuru Robin Roberts, yagarutse ku buhangange bwa se wamubyaye akamwita igikomangoma ariko ko akanemeza ko yari abayeho nka cyo kuko yemeza ko se yeri umwami.
Yavuze ko se Michael Jackson yarangwaga no guharanira uburenganzira bw’abana ariko akaba yaraheraga ku bana be ubwe kuko atifuzaga ko babaho mu buzima bubi.
Prince Jackson yavuze ko ubwo yari umwana yatangazwaga cyane n’uburyo yabonaga abantu bishwe n’amarangamurima mu gihe se yabaga ari kuririmba ariko nyuma aza gutungurwa n’amakuru ko se yapfuye azize abagiziba nabi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga ko bitewe n’umutima yasanganye umubyeyi we Michael Jackson ndetse n’uburere yari yarabatije bwo kwita kuri buri wese, uyu musore na we yashinze studio ikora imiziki yitwa “King’s Son Productions” akaba agamije na we guteza abana batishoboye imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


