Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we wihariye mu bya gisirikare, General Muhoozi Kainerugaba yifuje guhura na Komanda w’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23, General Sultani Makenga.
Mu butumwa yatangaje kuri uyu wa 3 Ukuboza 2022, Gen. Kainerugaba yatangaje ko iyo aza kuba akiri Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka ari bwo byari kumworohera, kandi bakumvikana.
Yagize ati: “Iyo mba nkiri CLF, nari guhita mpura na General Makenga. Ni umurwanyi ukomeye kandi ndahamya ko twakumvikana.”
Gen. Kainerugaba avuga ko Leta ya Uganda yari yaremeye kugirana imishyikirano na Joseph Kony washinze umutwe witwaje intwaro wa LRA wayirwanyaga, bityo ko kuganira na M23 bitagoye. Ati: “Twari twiteguye kuganira na Joseph na LRA, kubera iki M23 bitashoboka?”
Uyu musirikare avuze kuri Makenga mu gihe n’ubusanzwe asanzwe agaragaza ko ashyigikiye impamvu yatumye abarwanyi ba M23 begura intwaro, aho yanigeze gutangaza ko bitaba ari byiza ko ingabo z’ibihugu bigize akarere ka Afurika y’iburasirazuba, EAC, zarwanya uyu mutwe.
Mu byiyumviro bye, Gen. Kainerugaba agaragaza ko icyo Leta ya RDC ihanganye na M23 ikwiye gushyira imbere ari ukugiranna na yo imishyikirano, ibyo impande zombi zakumvikanaho bikubahirizwa.
Gen. Kainerugaba yabaye Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka kugeza tariki ya 4 Ukwakira 2022 ubwo Perezida Museveni yamukuraga kuri iyi nshingano. Gusa ni na wo munsi yahawe ipeti rya General, akuwe ku rya Lieutenant General.

4 Responses
Umuhungu wa Museveni yifuje guhura na General Makenga wa M23
Ibiyaga bigari bigiye kwongera kwumvikanamo itsemba Bwoko mu banyafurika doreko bitigeze bihagarara guhera 1950, Ingaruka z’ikatwa ry’imipaka mu masezerano ya Berlin, byananiranye kwemera ikarita yemejwe, njye ndumva byasubirwamo,
Umuhungu wa Museveni yifuje guhura na General Makenga wa M23
Baraduhemukiye cyane turaguma kugorwa kubwindamu mbi zabo