Umunyapolitiki Victoire Ingabire utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yatangaje ko umuhungu we batandukanye ubwo yari afite imyaka 8 y’amavuko, Rist Shimwa Muyizere, yifuza gutura muri iki gihugu.
Victoire yabitangaje ubwo uyu muhungu yamusuraga bwa kabiri kuva mu mwaka ushize. Ati: “Yamaze kunyereka amafoto, ati ‘Dore Bugesera, parcel gutya, amazu agura gutya na gutya, anyereka ibyo yacheckinze kuri internet…”
Ngo mu gihe uyu muhungu amwereka uko ibiciro by’ibibanza n’inzu zo mu Rwanda bihagaza, amubaza niba ashaka kuhatura, akamusubiza ko ari ko abyifuza. Ngo aramubwira ati: “Aha hagura neza, umuntu ashobora kugahura ubutaka, ashobora kuhagura inzu.”
Victoire ariko yavuze ko ibyo umuhungu we atekereza ataragera ku gihe cyo kubishyira mu bikorwa, kuko acyiga. Ati: “Ariko aracyari umunyeshuri. Ni indoto z’umwana w’umunyeshuri. Ni iwabo, afite uburenganzira bwo kuhaba. N’ubwo afite ubwenegihugu bw’u Buholandi ariko ni umwana uvuka ku Banyarwanda.”
Umuhungu wa Victoire ni we bucurwa bwe. Aheruka mu Rwanda mu Kwakira 2022.




3 Responses
Umuhungu wa Victoire Ingabire arifuza gutura mu Rwanda
Ariko nicyo RPF yarwaniye n’ukugirango Abanya-Rwanda babe umwe n’ubwo har’abagifite ibikoma mu mutwe
Umuhungu wa Victoire Ingabire arifuza gutura mu Rwanda
Nonex urashaka kuhamugurira? Waba wifuzase komuhaturana? Nonese yakunze Bugesera yonyine?
Umuhungu wa Victoire Ingabire arifuza gutura mu Rwanda
Azaze mu rwatubyaye dukomezanye kubaka igihugu cyacu no kugikorera