Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahurije i Nairobi abanyapolitiki batandukanye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wamusimbuye ku butegetsi.
Kabila agiye guhuza aba banyapolitiki mu ibanga, nyuma y’ibyumweru bibiri ubutegetsi bw’i Kinshasa bumukatiye urwo gupfa nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kugambanira igihugu, kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi ndetse n’ibyaha by’intambara.
Jeune Afrique yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira ari bwo Joseph Kabila ahura na bariya banyapolitiki.
Bamwe mu bantu ba hafi ya Kabila bavuganye n’iki gitangazamakuru, bavuze ko iriya nama y’i Nairobi igamije “kubaka bundi bushya urugamba rwa Politiki” mu rwego rwo guhangana na Perezida Félix Tshisekedi.
Kuri ubu mu bamaze kwemera kwitabira iriya nama, harimo Matata Ponyo Mapon wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze amezi make ahungiye mu Bubiligi, nyuma yo gukatirwa imyaka 10 yo gukora imirimo y’agahato.
Barimo kandi Seth Kikuni uri mu bahatanye na Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2023, Franck Diongo umaze igihe yarahungiye mu Bubiligi cyo kimwe n’abayoboke benshi b’impuzamashyaka Front commun pour le Congo (FCC) ya Kabila nka Néhémie Mwilanya Wilondja wahoze ari umuyobozi w’ibiro bye, Raymond Tshibanda usanzwe ari umuhuzabikorwa muri FCC, José Makila wigeze kuba Minisitiri ku butegetsi bwa Kabila na Richard Muyej wahoze ari Guverineri w’Intara ya Lualaba.
Barimo kandi Kikaya Bin Karubi usanzwe ari intumwa yihariye ya Joseph Kabila akanaba umujyanama we cyo kimwe na Patient Sayiba.
Inama y’i Nairobi icyakora ntabwo yitabirwa n’abanyapolitiki bakomeye nka Moise Katumbi, ndetse nta muntu n’umwe uza kuba uyimuhagarariyemo; n’ubwo yari yayitumiwemo.
Abandi batayitabira harimo Martin Fayulu abamwegereye bavuga ko utarigeze atumirwa, Jean-Marc Kabund na Delly Sesanga.


