Joe Biden Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika,yafashe icyemezo cyo kugira Charles “CQ” Brown Jr umugaba w’ingabo zose z’Amerika.
Uyu mugabo bakunze kwita CQ” Brown, asanzwe ari Jenerali aho afite umubare w’inyenyeri, afite imyaka 61 y’amavuko.
Agiye gushyirwa kuri uyu mwanya mu gihe yari asanzwe ari umugaba w’ingabo z’Amerika zirwanira mu kirere kuva mu 2020, ku butegetsi bwa Perezida Donald Trump. Icyo gihe, Sena yamwemeje n’amajwi 98%.
Jenerali “CQ” Brown Sena niramuka imwemeje, azasimbura Jenerali wo mu ngabo zirwanira ku butaka Mark Milley. Akaba ariwe Mwirabura wa mbere muri uwo mwanya, n’uwa mbere uyoboye ishami rimwe ry’igisirikare cy’Amerika.
Biteganyijwe ko uyu Mark Milley uzasimburwa, azarangiza manda ye y’imyaka ine mu kwezi ku kwakira 2023.
Uwabaye umugaba mukuru w’ingabo za Amerika wa mbere yabaye Colin Powell kuva mu 1989 kugera mu 1993 arinawe wari waresheje ako gahigo.Brown rero akaza abaye Umwirabura wa kabiri uzaba uyoboye igisirikare cyose cya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Ni bwo bwa mbere kandi mu mateka y’Amerika, Abirabura babiri bazaba bari ku myanya ya mbere yo hejuru mu ngabo z’igihugu, kuko na minisitiri w’ingabo, Lloyd Austin, umujenerali wavuye ku rugerero, nawe ari Umwirabura.
Mbere y’uko Biden ashyira Brown kuri uwo mwanya yabanje kumushima amuvuga ibigwi n’ubutwari ubwo bari bari mu busitani bwa Maison Blanche.
Bimwe mu bigwi bye harimo nko kuba umupilote w’indege z’intambara, wanarwanye, kandi nk’umuyobozi, abandi basirikare n’amahanga y’inshuti z’Amerika bazi, bemera kandi bizera.


