Umujinya wa Bakame watumye amena amabanga Rayon Sports yakoreshaga

Sangiza iyi nkuru

Ndayishimiye Eric bakunze kwita Bakame yahishuye byinshi bitari bizwi n’abafana ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru harimo kuba yarakoreshaga amarozi ndetse no kuba gutsindwa na Magaju barabigizemo uruhare.

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports iri mubihe bitoroshye byo gutsindwa bya hato nahato ahanini bitewe no kuba ikipe yaracitsemo ibice hari igice kidahuza n’umutoza Ivan Minnaert abandi bakaba ntacyo bibatwaye bigatuma ikipe itanga umusaruro mubi.

Umwe mu bakinnyi batishimiye umutoza mukuru harimo na Bakame usanzwe ari na Kapiteni doreko yanagaragaye kuru tonde rw’abakinnyi barenga 20 bemeje ko batishimiye umutoza.
Mu kiganiro Ndayishimiye Eric yagiranye n’umufana kuri telefone igendanwa yatangaje bimwe mu byakuruye umwuka mubi uri muri Rayon Sports aho yagarutse no kubijyanye n’amarozi.

Ubusanzwe nta mukinnyi wapfa kumva yemera ko akoresha amarozi gusa mu kganiro kirekire Bakame yagiranye nuyu mufana utamenyekanye amazina humvikanamo Bakame yemera ko yajyaga akoresha juju (amarozi) ariko akaba yarabicitseho kubera umutoza Ivan Minnaert akaba azongera kubikoresha umunsi yavuye muri iyi kipe, akaba yanashimangiye ko atari we wenyine ahubwo n’abandi bakinnyi babiretse.

Yagize ati”Abantu bose bakora biriya bintu iwacu kubera umunzu barabiretse(byo gukoresha juju bashaka intsinzi), … Nanjye nabivuyemo rwose naravuze ngo ntayo ndikuruhira nzabigarukamo umuzungu nagenda.”
Mu kiganiro n’umufana utaramenyekana amazina magingo aya Bakame yavuze ukuntu ku mukino w’Amagaju, Djemba usanzwe ashinzwe ibikoresho by’ikipe ya Rayon Sports yafashije umutoza w’Amagaju Rumumba Sosthene kumushakira intsinzi maze bagatsinda 2-1 ndetse Bakame yongeye kumvikana avuga ko na Musanze ntakabuza badashobora kuyitsinda ibi akaba ari nako byagenze bakanganya ubusa ku busa.

Izi mvururu zatangiye kumvikana mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’umukino wabaye tariki 5 Kamena 2018 igatsindwa na Amagaju kuri Stade amahoro ibitego 2-1 maze inkundura y’amagambo agaragaza ukutishimira umutoza itangira ubwo.

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *