Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu gukumira jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yishimiye itangira ry’urubanza rwa Kabuga Félicien ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ni urubanza ruratangira saa yine z’amanywa kuri uyu wa 29 Nzeri 2022 i La Haye mu rukiko mpuzamahanga rwa UN ariko Kabuga ntiyarwitabira kuko yasobanuye ko yimwe uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganizi mu mategeko yifuza.
Ni nyuma y’imyaka irenga ibiri aterewe muri yombi aho yabaga mu Bufaransa. Igikorwa cyo kumufata cyakozwe na Polisi yo muri iki gihugu tariki ya 16 Gicurasi 2020, hashingiwe ku makuru yatanzwe n’inzego zitandukanye zirimo Polisi ndengamupaka, Interpol.
Kuri uyu munsi w’urubanza rwa Kabuga, Nderitu yagaragaje ko ashyigikiye ko Kabuga abazwa ibyo akekwaho. Ati: “Inshingano yacu yo kutibagirwa igizwe no gukumira. Kubaza umuntu ibyo yakoze ubwabyo ni ugukumira, bivuze kuburizamo ibyaha by’ahazaza.”
Kabuga uri mu baherwe u Rwanda rwagize afatwa nk’umuterankunga w’imena wa jenoside yakorewe Abatutsi.


