Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2016, umujyi wa Kigali wabyukiye mu matora y’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Muhongerwa Patricia nyuma y’uko uwo asimbuye nawe amaze igihe ahinduriwe inshingano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo mu mujyi wa Kigali habyukiye igikorwa cy’amatora cyakozwe n’abajyanama b’umujyi wa Kigali mu rwego rwo kurebera hamwe uwaziba icyuho cyari kimaze iminsi gihari kuri uriya mwanya mu matora yabereye mu cyumba cy’inama cy’ibiro by’Umujyi wa Kigali.
Patricia atsinze muri aya matora Dr Mfurankunda Pravda nawe bari bahanganye muri aya matora.

Aya matora yabanjirijwe no kwiyamamariza kujya muri njyanama y’umujyi ahoy amaze gutsinda agahita abona kwiyamamariza kuyobora uyu mwanya yatsindiye. Uyu muhango waherekejwe n’indahiro yakiriwe na Me Kavaruganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya matora yari ayobowe n’inteko itora yari igizwe n’abantu 153 ihagarariwe na komisiyo y’igihugu y’amatora, akaba yatsindiye ku majwi 114 naho mugenzi we Dr Mfurankunda Pravda atsindira ku majwi 39 dore ko bahanganaga ari 2 gusa.
Patricia aje asimbura Kazaire Judith uherutse gutorerwa kuyobora Intara y’i Burasirazuba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


