Umujyi wa Kigali wasabye abaturage kutazakangwa n’ibikorwa byo kurasa umwaka

Sangiza iyi nkuru

Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo rimenyesha abantu bose ko hazaba ibikorwa byo guturitsa urufaya rw’urumuri (fireworks) mu gusoza umwaka no kwinjira mu mwaka mushya wa 2023 kubw’ibyo usaba ko abazabyumva batazakuka umutima .

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu itangazo ryabwo ryo kuri uyu wa Kane, itariki 29 Ukuboza, bwavuze ko fireworks zizaraswa mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2022 rishyira kuwa 1 Mutarama 2023 saa sita z’ijoro zuzuye.

Ibi bikorwa byo kurasa umwaka bizabera: Kigali Convention Centre, BK Arena, Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku musozi wa Bumbogo na Hotel des Mille Collines.

Iri tangazo, ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, risoza risaba abaturage kutazikanga cyangwa ngo bahungabanywe n’ibyo bikorwa byo kwishimira umwaka mushya.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Umujyi wa Kigali wasabye abaturage kutazakangwa n’ibikorwa byo kurasa umwaka
    Urwanda rwacu turarukunda cyane dufatanye kurasa umwaka mushya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *