mukwege2-2.jpg

Umujyi wa Paris wahaye Dr Mukwege ishimwe rikomeye, wiyemeza gushyigikira ibikorwa bye

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’umujyi wa Paris mu Bufaransa, Anne Hidalgo yashyikirije muganga wamamaye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Dr Denis Mukwege ishimwe rya sitati y’Ubwenegihugu bw’Icyubahiro (Citoyen d’Honneur).

Dr Mukwege yahawe iri shimwe hashingiwe ku cyemezo cy’inama y’abayobozi b’umujyi wa Paris yari imaze gufata kuri uyu wa 14 Ukwakira 2021.

Nk’uko Anne yabitangarije kuri Twitter, Dr Mukwege yahawe iri shimwe kubera ibikorwa bye byo kuvura ibikomere abagore n’abakobwa bahohoterwa n’abitwaje intwaro, yifashishije ibitaro byabigenewe afite mu mujyi wa Bukavu byitwa Panzi, n’ubukangurambaga bwo guca umuco wo kudahana akomeje gukora.

Anne ati: “Paris izahora mu ruhande rwe kugira ngo urugamba arimo rwumvikane ku Isi.”

Iri shimwe ryiyongereye ku yandi Dr Mukwege yahawe, arimo igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018. Yagihawe nabwo bitewe n’ibi bikorwa.
mukwege2-2.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umujyi wa Paris wahaye Dr Mukwege ishimwe rikomeye, wiyemeza gushyigikira ibikorwa bye
    Hahaha abazungu bakora intwari za fixion bihimbira barangiza ngo uyumuntu nintwari twarabamenye Reba rusesa Reba mukwege hahaha ubwose mukwege yarushije abandi kuvura abagore ayo mafarangase abavuza sibo bayamuha najye bazayampe barebeko ntajyayo nkabavura kuzamura umuntu mintera kugirango bamugire umuyoboro wo kuryanisha isi ubwose minitiri wintebe wa Ethiopia Uzi ukuntu basigaye birirwa bamutuka kubabyeyi ibyabo ni politique ijimije rimwenarimwe ariko twe turabazi izonkoni zabo twarazimenye zo kuturemera intwari zibisasu bitwica nka rusesa nabandi nkabo .

  2. Umujyi wa Paris wahaye Dr Mukwege ishimwe rikomeye, wiyemeza gushyigikira ibikorwa bye
    Hahaha abazungu bakora intwari za fixion bihimbira barangiza ngo uyumuntu nintwari twarabamenye Reba rusesa Reba mukwege hahaha ubwose mukwege yarushije abandi kuvura abagore ayo mafarangase abavuza sibo bayamuha najye bazayampe barebeko ntajyayo nkabavura kuzamura umuntu mintera kugirango bamugire umuyoboro wo kuryanisha isi ubwose minitiri wintebe wa Ethiopia Uzi ukuntu basigaye birirwa bamutuka kubabyeyi ibyabo ni politique ijimije rimwenarimwe ariko twe turabazi izonkoni zabo twarazimenye zo kuturemera intwari zibisasu bitwica nka rusesa nabandi nkabo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *