Umujyi wari ibirindiro bya Bozizé wafashwe n’ingabo zirimo iz’ u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrebada yavuze ko ingabo z’iki gihugu zibifashijwemo n’iz’ u Rwanda n’ Uburusiya zafashe umujyi wa Bossangoa mu burengerezuba, ahari ibirindiro by’uwahoze ari perezida François Bozizé.

Bozizé ashinjwa kuyobora inyeshyamba zatangiye kurwanya leta mu mezi macye ashize zigafata aharuta kimwe cya kabiri cy’igihugu.

Ngrebada yanditse kuri Facebook ati: “Ndashima cyane ko ingabo zacu n’inshuti zazo zafashe umujyi wa Bossangoa uyu munsi”.

“Inshuti zazo” yasobanuraga abasirikare b’u Rwanda n’Uburusiya baje gufasha ingabo za leta ya pereizda Archange Touadera guhangana n’inyeshyamba zishyigikiwe na Bozizé.

Bossangoa iherereye kuri 280Km mu majyeruguru ashyira uburengerazuba uvuye mu murwa mukuru Bangui.

Bozizé wahakanye ko ari we ugenzura izo nyeshyamba, ariko akemera ko azishyigikiye, yahunze iki gihugu mu 2013 nyuma yo kuvanwaho n’inyeshyamba zishingikirije idini ya Islam.

Yagarutse mu gihe kirenga umwaka gishize ngo yiyamamarize amatora yo mu kwezi kwa 12, ariko yangiwe kwiyamamaza kuko aregwa ubwicanyi n’iyicarubozo.

Kugeza ubu aho Bozizé aherereye ntabwo hazwi.

Leta y’iki gihugu ivuga ko iri kwisubiza ibice byinshi byari byarigaruriwe n’inyeshyamba. Amakuru avuga ko inyeshyamba zikomeza kugerageza gufunga umuhanda mukuru uhuza umurwa mukuru Bangui na Cameroun ari nawo ucamo ibikenerwa by’ibanze bijya mu murwa mukuru.

Umwe mu bategetsi bakuru muri Centrafrique yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko “imirwano igikomeje ariko inyeshyamba zacitse intege, kandi ziri guhunga”.

Tariki 17 z’uku kwezi, leta yatangaje ko “yabohoje bisesuye” umujyi wa Bambari, umujyi wa gatanu munini, ikanafata abarwanyi benshi. Nyuma yagiye ivuga ko yambuye n’utundi duce abo barwanyi.

Umuryango w’abibumbye uvuga muri iki gihugu abantu bagera kuri miliyoni 2.8 bakeneye ubufasha bw’ibanze kuko bashegeshwe n’intambara.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Umujyi wari ibirindiro bya Bozizé wafashwe n’ingabo zirimo iz’ u Rwanda
    Avuze “incuti zacu” aba avuze abarusiya n’ingabo z’urwanda? Ko hariyo ingabo z’amahanga menshi kandi zose ziri kurugamba?

  2. Umujyi wari ibirindiro bya Bozizé wafashwe n’ingabo zirimo iz’ u Rwanda
    Avuze “incuti zacu” aba avuze abarusiya n’ingabo z’urwanda? Ko hariyo ingabo z’amahanga menshi kandi zose ziri kurugamba?

  3. Umujyi wari ibirindiro bya Bozizé wafashwe n’ingabo zirimo iz’ u Rwanda
    Patrick ushobora kuba utabisobanukiwe, Hari ingabo ziriyo kubwa UN izo rero ntibisaba ubushuti. Ariko Hari iziriyo kubw’amasezerano ari hagati ya CAR n’izo nshuti

  4. Umujyi wari ibirindiro bya Bozizé wafashwe n’ingabo zirimo iz’ u Rwanda
    Patrick ushobora kuba utabisobanukiwe, Hari ingabo ziriyo kubwa UN izo rero ntibisaba ubushuti. Ariko Hari iziriyo kubw’amasezerano ari hagati ya CAR n’izo nshuti

  5. Umujyi wari ibirindiro bya Bozizé wafashwe n’ingabo zirimo iz’ u Rwanda
    RDF oyeee!!!abarashi oyeee!! Rwanda oyeee!!!

  6. Umujyi wari ibirindiro bya Bozizé wafashwe n’ingabo zirimo iz’ u Rwanda
    RDF oyeee!!!abarashi oyeee!! Rwanda oyeee!!!

  7. Umujyi wari ibirindiro bya Bozizé wafashwe n’ingabo zirimo iz’ u Rwanda
    RDF oyeee!!!abarashi oyeee!! Rwanda oyeee!!!

  8. Umujyi wari ibirindiro bya Bozizé wafashwe n’ingabo zirimo iz’ u Rwanda
    RDF oyeee!!!abarashi oyeee!! Rwanda oyeee!!!

  9. Umujyi wari ibirindiro bya Bozizé wafashwe n’ingabo zirimo iz’ u Rwanda
    Ikindi nuko inabordable za UN zijejwe kurinda umutekano wigihugu nabagituye, ariko inshuti zayo zozijejwe byose nukurwana ninyeshamba zikabohora igihugu

  10. Umujyi wari ibirindiro bya Bozizé wafashwe n’ingabo zirimo iz’ u Rwanda
    Ikindi nuko inabordable za UN zijejwe kurinda umutekano wigihugu nabagituye, ariko inshuti zayo zozijejwe byose nukurwana ninyeshamba zikabohora igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *