Umukecuru w’imyaka 102 yagaragaye mu kibuga akina Golf

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi, Umukecuru Florence Greville w’imyaka 102 ukomoka muri Leta ya Viriginiya yagaragaye ku kibuga akina umukino wa Golf.
Greville ubusanzwe ngo anezezwa n’umukino wa Golf ariko imbaraga zikagenda zimubana nke bitewe n’imyaka y’izabukuru n’uburwayi bw’imbavu yari amaranye amezi abiri.
New Picture
Ubusanzwe uyu mukecuru ubuzima bwe bwitabwaho n’abaganga mu macumbi yagenewe abageze mu za bukuru aho akurikiranwa n’umuganga Salomon.
Mu kumuba hafi kwa Salomon, nk’uko yabitangarije cbs7 avuga ko ubwo uyu mukecuru yari yorohewe aribwo yifuje gukora imyitozo yo gukina Golf.
Benshi mu bagenda bitabira imikino ya Golf batangazwa no guhurira n’uyu mukecuru ku kibuga yirebera iyi mikino, aho bemeza ko uretse umubare w’imyaka ye utamenya ko yabasha no gukina Golf bitewe n’urukundo agenda agaragariza abakunda kwigaragaza mu mikino ngororamubiri.
FLORENCE23
Si uwo mukino yakinnye gusa kuko n’ubwo yari afite imyaka 99 ngo yakundaga kugaragara muri muzika acuranga Piano mu njyana ya Jazz.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Murego Anatty@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *