Zula Karuhimbi  ni umukecuru wâimyaka isaga 100, avuga ko yarokoye Abatutsi basaga 100 bahigwaga muri jenoside yakorewe Abatutsi, babaga bahigwa nâInterahamwe nâabandi bari bagamije kubica, yakoresheje amayeri yo kwiyita umurozi ruharwa abasha kugera ku ntego.
Atuye mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango Intara yâAmajyepfo, yemeza ko afite imyaka 106 ariko nâubwo bigaragara ko amaze gukura avuga ko atazi neza igihe yavukiye, yemeza ko ku ngoma yâumwami Yuhi Musinga yari amaze kuba umukobwa wâinkumi.
Uyu mukecuru avuga ko ubutwari yagize bwo kurokora Abatutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi abukomora ku mayeri yahimbye, abeshya Interahamwe nâabandi babahigaga ngo babice, ko ari umurozi ruharwa, abakangisha Nyabingi.
Ati âNahishe Abatutsi 100â abajijwe icyo yabatungishaga yasubije agira ati âIcyo gihe Imana niyo yabikoraga, ⌠narimfite ibintu nkora, ibintu nakoraga nibyo nabambiikaga, namara kubibambiika nkacisha ku nzu hose, nti nimuze Nyabingi irabaryaâ.
Aya mayeri yakoresheje, yayajyagaho inama nâabakobwa be, ati âNarimfite abakobwa babiri, nkababwira nti, nimucuguse, bagacugusa [uducuma], nti maze za Nyabingi nizize, hakavuga byabindi byâubucuma, bakambaza bati âiwanyu niheâ, nti âuwacu ni i Rukigaâ, bati âi Rukiga Nyabingi barayigiraâ.
Zula avuga ko Interahamwe zabimenyereye zitinya kongera kugaruka iwe zivuga ko ari umurozi ukarishye, byâumwihariko ko uguhisha Abatutsi yabikomoye ku babyeyi be bahishaga abantu bagirirwaga nabi mu myaka ya kera mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati âMama Nyiranziza yahishaga abantu kuko yahishe Inkindi, ahisha Mukandutiye na Mukarwego nâabandi bâAbanyabufundu, ubwo se twajyaga kwica abantu dute?
Uyu mukecuru abana nâumwisengeneza we witwa Niyigena, byâumwihariko ko Leta imugenera buri kwezi inkunga yâingoboka, uyu mukobwa babana akavuga ko ayo mafaranga ari make, kuko na we asubira inyuma agakoresha imbaraga zishoboka zose ngo abashe kubona ibimutunga byose.
Niyigena na Nyirasenge (Zula) batangarije Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ko bafite umunezero kubera ko bamaze umwaka umwe batujwe mu nzu nziza bubakiwe nâubuyobozi bwâakarere ka Ruhango.
Uyu mukobwa Niyigena ashimangira ko nâubwo batuye mu nzu nziza, bataryama ngo basinzire kubera ishyari ryâabaturanyi babo.
Ati âNijoro iyo ndyamye, si nsinzira, nasinzira se?, baza bakayicukura bakadusangamo, bazi ko afite amafaranga ngo atagira uko angana, nkâubu mwaje [abanyamakuru] ubu bazi ko ko murasiga miliyoni, ni ukuvuga ngo ubu ndumva amaso andya, kuko ntabwo nsinziraâ.
Akomeza avuga ko bamwe mu baturanyi batishimira ko yakoze ibintu byâubutwari, babagirira ishyari bazi ko ababasuura babasigira amafaranga menshi, ati ântabwo babyishimira ndetse umuntu ashobora no kuguhaga akarara akwishe, kandi ni ukuri ntayo, nonese haba hari amafaranga nkajya guhinga, ndaceceka nkabihoreraâ.
Mu mwaka wa 2007, Zula yambitswe umudali wâishimwe na Perezida Paul Kagame. Mu mwaka wa 2015, yambitswe umudali wâishimwe nâidini ya Isilamu mu Rwanda asengeramo. Iyo umusuye ahita yikoza mu nzu akayivana aho yayibitse akayizana akakwereka.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro nâindirimbo bishya



