enl5c7txiae6uje.jpg

Umukecuru yaraze Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Umukecuru Nyirangoragoza Marianne witabye Imana, yasize ageneye Perezida Paul Kagame irage rigizwe n’ubutaka n’inzu biherereye mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.

Intwaza Nyirangoragoza witabye Imana mu kwezi kwa Gicurasi 2020, yasize ageneye iri rage Perezida Kagame imbere y’umunyamategeko, ribikwa na AVEGA-AGAHOZO, umuryango urengera incike n’abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyirangoragoza yakoze ibi kubera uburyo Perezida Kagame yitaye ku mibereho ye nyuma y’ubuzima bubi yanyuzemo amaze kubura abana be 10 n’umugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko RBA yabitangaje.

Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye avuga ko ko uwarazwe ari we mukuru w’igihugu yemeye iri rage kandi ko ubu butaka azabushyiraho igikorwa rusange kizagirira inyungu abaturage bahaturiye.

enl5c7txiae6uje.jpg
Minisitiri Uwizeye yakira irage ryagenewe Perezida Kagame Paul

Umuyobozi wa AVEGA-AGAHOZO, Mukabayire Valérie ni we washyikirije Minisitiri Uwizeye irage Intwaza Nyirangoragoza yageneye Perezida Paul Kagame.

enlw56ixuainw5p.jpg

Minisitiri Uwizeye amaze kwakira irage Perezida Kagame yagenewe na Nyirangoragoza

Amafoto: RBA

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *