Umukinnyi Cédric Bakambu aratabariza abakomeje kwicirwa mu Burasirazuba bwa Congo

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi Cédric Bakambu w’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko ubusanzwe ukinira ikipe ya Real Betisse yo muri Espagne, arimo aratabariza abasivili bakomeje kwicirwa mu Burasirazuba bwa Congo.

Abinyujije ku rubuga rwa twitter (X) uyu mukinnyi usanzwe akina ku mpande haba mu ikipe y’Igihugu ya RDC (Léopards) na Real Betisse, avuga ko ari igihe cyo kuba buri wese yareka guceceka agatabariza abaturage bakomeje kwicwa.

Ati: “Abantu bose babona ubwicanyi bwabereye mu burasirazuba bwa Kongo, ariko bose baracecetse. Buri wese akwiye gukoresha imbaraga zimwe nk’izo akoresha aganira kuri ku mikino yy’Igikombe cya Afurika (CAN) kugirango agaragaze ibibera mu Burasirazuba bwa Congo. Isi ireba ibibera mu burasirazuba bwa Kongo ariko ntigire icyo ikora.”

Avuze ibi mu gihe kuri uyu wa gatatu, tariki ya 7 Gashyantare,Ikipe y’Igihugu ya Congo Leopardsizahura na Les les éléphants (inzovu) za za Côte d’Ivoire muri kimwe cya kabiri kirangiza.

Ni nyuma y’uko yatsinze Guinea Conakry ibitego 3-1 mu mukino wa 1/4 cy’Igikombe cya Afurika 2023, igera muri 1/2 yajyanyemo na Nigeria yasezereye Angola.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *