Umugandekazi Rebecca Cheptegei wakinaga umukino wo gusiganwa ku maguru, yapfuye kuri uyu wa Kane nyuma yo gutwikirwa mu nzu n’umugabo w’umunya-Kenya bakundanaga.
Ku Cyumweru gishize ni bwo uyu mugore w’imyaka 33 waherukaga kwitabira imikino Olempike yabereye i Paris mu Bufaransa yatwitswe n’umukunzi we akoresheje lisansi.
Abategetsi bo mu gace ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kenya yari atuyemo bavuze ko yatwitswe avuye ku rusengero.
Amakuru avuga ko Cheptegei n’uwari umukunzi we bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku isambu.
Polisi ya Kenya ivuga ko yamaze gutangira iperereza ku rupfu rwe.
Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru muri Uganda ni ryo ryabanje kwemeza amakuru y’urupfu rw’uriya mukinnyi, mu butumwa ryanyujije ku rubuga rwaryo rwa X.
Iri shyirahamwe ryagize riti: “Tubabajwe cyane no kubika urupfu rw’umukinnyi wacu, Rebecca Cheptegei rwabaye mu gitondo cya kare wapfuye mu buryo bubabaje azize ihohoterwa ryo mu rugo. Nka federasiyo turamagana igikorwa nk’iki tukanasaba ubutabera. Roho ye iruhukire mu mahoro”.
Ubwo iyi nkuru yandikwaga umuryango wa Cheptegei ntabwo wari wakemeje amakuru y’urupfu rwe, gusa Dr Owen Menach uyobora ibitaro bya Moi Teaching and Referral Hospital yari arwariyemo yabwiye itangazamakuru ryo muri Kenya ko yapfuye nyuma y’uko ibice byose by’umubiri binaniwe gukora.
Dr Menach yunzemo ko uwari umukunzi wa nyakwigendera na we arwariye muri biriya bitaro nyuma yo kugira ibikomere byoroheje, gusa we ngo akaba ari koroherwa.


