Icyamamare mu mupira w’amaguru Christiano Ronaldo aherutse guhabwa ikaze mu gace k’iwabo akomokamo ubwo yari agiye mu karuhuko, ubuyobozi bw’umujyi wa Madeira akomokamo buhita bwemeza ko ikibuga cy’indege cyari gisanzwe kizwi nka Aeroporto de Madeira cyangwa ikibuga mpuzamahanga cya madeira kigiye guhindurirwa izina kikaba Christiano Ronaldo international Airport.
Izi mpinduka ngo zizaba mu rwego rwo kugaragariza icyubahiro no gushimira uyu mukinnyi wabiciye bigacika muri ruhago, aho hari n’ibindi bikorwa bigenda bigaragaramo uruhare rwe muri kiriya gihugu na byo bizagenda bimwitirirwa birimo amahoteli ndetse n’inzu ndangamurage.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Christiano Ronaldo ukomoka mu gihugu cya Portugal yakunze kugaragara cyane nk’umukinnyi witwaye neza haba mu gutsinda ibitego mu mikino mpuzamahanga byanagiye bimuhesha ibikombe bitandukanye, birimo na Ballon d’Or aherutse kwegukana mu Kuboza 2016.
Agiye mu karuhuko nyuma yo gutsinda irushanwa rya Champions League and Euro 2016, ndetse no gutsinda mu mukino wa gicuti wari uherutse guhuza Portugal na Sweden.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


