Umunyezamu Ahishakiye Héritier uheruka gusezererwa n’ikipe ya APR FC, yamaze gusubira muri Marines FC yahoze akinira.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yatangaje ko Ahishakiye Héritier na we atazakomezanya n’ikipe.
Byari ukubera imyitwarire itari myiza yagaragaje ubwo yahabwaga uruhushya akarenza amasaha yari yahawe yo kuba yasubiye mu mwiherero.
Ibi biraniyongeraho kuba asanzwe atari umukinnyi utanga umusaruro ufatika muri APR FC, dore ko kuva yayigeramo yakunze kwicazwa ku gatebe na mugenzi we Ishimwe Pierre.
Uyu munyezamu w’imyaka 24 y’amavuko yirukanywe yiyongera Nsabimana Aimable ndetse na Nsanzimfura Keddy kugeza ubu hataramenyekana amakipe bagomba kwerekezamo.
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Mbere ni bwo Ahishakiye Héritier yageze i Rubavu gusinyira Ikipe ya Marines FC.
Iyi kipe yahoze akinira bumvikanye amasezerano yo kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere.
Ahishakiye Héritier yari umukinnyi wa APR FC kuva muri 2019, nyuma yo kuyigeramo avuye muri Marine FC na yo yari amazemo umwaka umwe gusa.


