Neymar aterana amagambo na Kudus mu mukino wa gicuti wabahuje

Umukinnyi wa Ghana yatangaje ko Neymar atamurusha ubuhanga

Sangiza iyi nkuru

Mohammed Kudus ukina hagati mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Ghana yatangaje ko rutahizamu wo muri Brazil, Neymar Junior, atamurusha ubuhanga.

Kudus w’imyaka 22 y’amavuko mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa The Guardian, yasobanuye ko icyo Neymar amurusha ari ibigwi gusa. Ati: “Ntabwo ari mwiza kundusha. Ni umukinnyi w’ibigwi byinshi gusa.”

Aba bakinnyi bombi bahuriye mu mukino wa gicuti w’amakipe yombi muri Nzeri 2022, ndetse banateranye amagambo kubera gukinirana nabi.

Kudus yagize ati: “Yarwaniriraga igihugu cye kandi nanjye narwaniriraga icyanjye. Ntabwo nari kwemera ko ansunika. Ikimugira mwiza ni uko yageze kuri byinshi. [Aho yageze] nzahagera vuba.”

Amakipe yabo bombi ari mu matsinda atandukanye mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi riri kubera muri Qatar. Arakina imikino yayo ya mbere kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2022, gusa Kudus avuga ko mu gihe bazahura na Brazil mu cyiciro cyo gukuranwamo, Neymar yazishimira imikinire ye.

Uyu mukinnyi ukinira Ajax Amsterdam yo mu Buholandi, avuga ko kuba yigereranya na Neymar atari ubwiyemezi, ahubwo ngo ni icyizere yifitiye nk’ugifite igihe kinini cyo gukina.

Neymar aterana amagambo na Kudus mu mukino wa gicuti wabahuje
Neymar aterana amagambo na Kudus mu mukino wa gicuti wabahuje

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *