Nyuma y’uko umukinnyi uzwi nka Zlatan Ibrahimovic akomeje kwitwara neza ndetse no kwamamara mu mupira w’amaguru, bamwe mu bafana b’ikipe ya Man U bakomeje guhangana nawe baterana amagambo aho baba banamushinja ko ntacyo abashije bavuga ko ashaje.
Uyu mukinnyi yagarutse kuri aya magambo muri iyi wikende ishize ubwo yari amaze gutsinda ibitego bigera kuri 17 mu gice cya mbere cya Old Trafford season.
Amagambo yibasira uyu musitari mu mupira w’amaguru nyuma yo kugarurwa mu irushanwa rya Premier League aho bavugaga ko nta gitego na kimwe yashobora gutsinda.
Uyu mwaka wa 2016 ushize umukinnyi Z. Ibrahimovic astinze ibitego bigera kuri 50 byaje no gutuma yubaka izina cyane ku isi mu marushanwa atandukanye.
- Ibrahimovic w’imyaka 35 y’amavuko nawe ashyirwa ku rutonde rw’abasitari mu mupira w’amaguru kimwe na Messi ariko we waje kumusiga mu gutsinda ibitego byinshi.
Uyu mugabo afite intego yo guhangana n’abavuga ko ashaje ku buryo atatsinda igitego mu irushanwa ryo mu Bwongereza rya Premier league abereka ko ikigero agezemo nta ho gihuriye n’ibyo abasha gukora.
Yagize ati “ibi bimpa imbaraga zo kuba nakina cyane nkabereka ko imyaka ntaho ihuriye n’ubunararibonye mu gutsinda ibitego.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“Abamvuga bishyuwe ngo bamparabike, nanjye nishyuwe nko nerekane ubuhanga bw’ikirenge cyanjye.”
Akomeza avuga ko yaje mu irushanwa rya Premier league buri wese atazi ko bizashoboka ariko nko aabibereka.
Uyu mukinnyi agarutse mu kibuga nyuma y’imyaka itari micye adaheruka gukina. Avuga ko buri mwaka ikipe ye yamuhamagaraga ngo aze akine ariko akabyanga gusa ubu akaba yagarutse mu kibuga kubereka ko akibibashije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


