Umwirabura uba muri Amerika, Jade Anderson w’imyaka 24 yatawe muri yombi ashinjwa gukorera udushya muri resitora y’abashinwa ikorera muri Amerika ubwo yagayaga serivisi yari ahawe agahita azibiranwa n’uburakari aruma ugutwi kwa nyiri resitora ndetse akanakubita umugore we.
Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugore wari ugiye kurya muri resitora y’Abashinwa yagize ikibazo cyo kutumvikana n’abakoramo kubera ururimi hanyuma agahita afata umwana w’umuhungu wa nyiri resitora wari hafi aho akamumenaho ibyo bari bamuzaniye agatangira kumukubita, nyina yaza na we agakubitwa hanyuma nyiri resitora we yaza gukiza uwo mukiriya agahita umuruma ugutwi.
Uyu mugore yahise atabwa muri yombi ashinjwa guteza umutekano mucye muri bizinesi y’abandi ndetse iyo resitora iba ifunzwe by’agateganyo kugira ngo ikibazo kibanze gikurikiranwe.
Inzego z’umutekano zivuga ko zigiye kurebera hamwe niba nta kindi kibazo cyaba cyari kihishe inyuma y’ibi bikorwa umuntu yakwita ko ari urukozasoni, aho uyu mugore ukiri muto yibasiye umuryango wose yitwaje ko yahawe serivisi mbi.
Nsengimana Jean/ Bwiza.com


