Nyuma yo kuvugwaho guterwa inda n’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania, Hamissa Mobetto wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Salome’ yatangaje ko yamaze kwibaruka imfura ye.
Uyu mugore yakunze kuvugwaho ko inda yaratwite yayitewe n’umuhanzi Diamond, ariko uyu muhanzi akamaganira kure aya makuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Hamissa yatangaje ko ashimira Imana kuba yamufashije kwibaruka neza umwana we w‘imfura w’umuhungu.
Hamissa yirinze kuvuga ko uyu mwana ari uwa Diamond nk’uko byakunze guhwihwiswa, ntiyigeze anashyira hanze izina rya se w’uyu mwana.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/ Bwiza.com


