Mu cyumweru gishize nibwo mu gace ka Umhlanga suburb ho muri Afurika y’Epfo umukobwa yarwanye na nyina rubura gica nyuma yo kumenya ko umugabo abatereta bombi.
Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko yavuze ko nyina yamubwiye ngo ajye mu mujyi kwinezaza ubwo yari amaze kumuha amafaranga yo kugura ibyo ashaka kandi amutegeka gutindayo.
Mu gihe yagarukaga i muhira yasanze amadirishya yose akinguye bisa nk’aho nta muntu uyirangwamo, yumvise hacecetse niko kwinjira mu cyumba cy’ababyeyi be ariko y’umva urusaku rudasanzwe.
Nk’uko bitangazwa na Thesoutherndaily, Uyu mukobwa akimara kumva urwo rusaku yasubiye mu ruganiriro akeka ko wenda ari ise waba yavuye i mahanga aba ategerejeho igihe cy’ingana n’isaha.
Nyina agisohoka mu cyumba ngo yaje afatanye agatoki ku kandi n’umusore wahoze akundana n’uwo mukobwa we, akaba yari asanzwe asiga amarange muri ako gace, arumirwa y’ifata ku munwa.
Ntibyarangiriye aho kuko kwihangana byaranze niko gusingirana abaza nyina impamvu akora imibonano mpuzabitsina n’umusore wakabaye umuhungu we, araruca ararumira
Bakomeje guterana amagambo bituma abaturanyi babita mu matwi niko guhurura baza kumva ayo mahano yabaye ku mukobwa na nyina.
Uwo mukobwa yabasobanuriye uko byagenze anavuga ko yabonye uwo mugabo yambaye umwenda w’imbere usa n’uwa se kandi hari igera kuri 2 yari yarabuze yayibaza umugore we maze akavuga ko yayijugunye kuko yari imaze gusaza.
Uwo musore wari wacecetse, mu kwisobanura yavuze ko ari uwo mugore wamujyanye muri ibyo bikorwa anamushukisha utuntu duhenze.
Abaturanyi bakimara kumva uko byagenze bahise bigendera umwe kuri umwe bibaza icyo umutezi w’irangi bamubonyemo, banibaza umunsi nyiri ururugo yaje akumva ko uwo musore yasize irangi ry’urukundo ku mukobwa n’umugore icyo bizasiga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza.com


