“Umukobwa uboneza urubyaro akiri muto azaba umugore wa nde, azaba nyina wa nde?” Musenyeri Rucyahana

Sangiza iyi nkuru

Ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwakozwe ku bana batwara inda batarengeje imyaka 18, abanyamadini bagarutse ku bana b’abakobwa baboneza urubyaro bakiri bato. Mu mpanuro Musenyeri Rucyahana yahaye bagenzi be, yibaza k’uzarongora uwo mukobwa, akibaza n’ubuzima bw’umwana uwo azabyara.
Ni ubushakashatsi bwakozwe n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, yamurikiye abanyamadini kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Mutarama 2017. Hari abahagarariye amadini mu turere, abasenyeri n’abashehe; n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Gatsinzi Umutoni Nadine. Hari kandi uhagarariye Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana, umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera, ndetse n’uhagarariye Polisi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akanyamuneza karanze intangiriro z’iki gikorwa, kaje guhinduka intimba, ikiniga no kujenga amarira mu maso ku bari aho. Ni nyuma yo kwerekwa ibyavuye mu bushakashatsi, birimo ibi:

  1. Ababyeyi bo mu mujyi bafasha abana babo kuboneza urubyaro (ibinini n’agakingirizo)
  2. Abana baraterwa inda na ba se, ba tonto babo n’abarimu
  3. Nyamasheke, umugabo amaze gutera inda abana 4 bo mu mudugudu umwe
  4. Rubona ya Rwamagana, umugabo amaze gutera inda abana 3
  5. Mu karere ka Huye, umugabo amaze gusambanya abane be 3
  6. Ku Kibuye, umwana w’imyaka 14 yatewe SIDA na Hepatite icyarimwe
  7. Abana 120 bo mu murenge umwe batewe inda mu mwaka umwe
  8. Abana 115 bo mu kagari kamwe batewe inda mu mwaka umwe
  9. Umwana w’imyaka 11 yasambanyijwe incuro 5 n’umugabo w’imyaka 48
  10. Abagera kuri 87% batewe inda n’abo basanzwe basambana
  11. Abangana na 37% by’abana b’abakobwa batwara inda ni abiga muri Nayini
  12. Abandi 63% biga mu mashuri abanza
  13. Ariko 5% gusa nibo baregeye iki cyaha

Uruhare rw’amadini mu gukumira iri shyano
Nyuma y’uko buri munyadini yipfutse mu maso yibaza icyo yakora, bahawe urubuga ngo bagire icyo bavuga ku byo bamaze kwerekwa.
Ukuriye amadini muri Nyarugenge, asanga iki ari icyorezo nka Ebola. Ati “ ko Ebola yateye hagafatwa ingamba impande zose, ibihugu byose bigahaguruka, ni gute tudaterwa agahinda n’aba bana bacu, tukiyicarira?”
Pasiteri Nyiransengimana Immaculee wo mu itorero Angilikani mu Rwanda, mu muryango Mother’s Union, abona n’izindi ngaruka, zirimo kureresha abasaza n’abakecuru izo mpinja zivuka. Ati “ ubu abakecuru bararera abuzukuru kandi nta ntege bafite”.
Burya ngo ukoma urushyo akoma n’ingasire, ngo ibi byose birimo uruhare rw’abanyamadini n’ababyeyi. Mu gusangira ijambo, bamwe bakebuye bagenzi babo, batita ku myambarire y’abakirisitukazi babo, ngo babatezeho amaturo. Binavugwa ko impamvu abana batwara inda mu mujyi ari bake ugereranije n’abo mu cyaro, ari uko batangira kuboneza urubyaro kare, babifashijwemo na ba nyina. Ngo si ukuvuga ko basambana gake.
Aha niho Musenyeri Rucyahana John yasanze abanyamadini barateshutse ku nshingano bahawe n’Imana. Ati “Abasambanya abo bana ni abakirisitu batanga icya cumi iteka, ni abayobozi mu matorero, ni abarayiki mu idini”. Akomeza avuga ko abo bana ntaho bavukira, ngo kuko ababyeyi babo nabo ni uko. Anatanga urugero rw’umubyeyi utereta umwana wigana n’uwe. Akabaza bagenzi be ati “abo bana bazaba abana bate bataragizwe bo hakiri kare?” Akongera ati “uwo mukobwa azaba umugore wa nde, azaba nyina wan de?” Yanzura asaba abanyamadini bagenzi be kurwanya ubusambanyi bwose, bwaba ubw’abana n’ubw’abakuru.
Musenyeri Rucyahana asanga umwanzuro wa mbere ari “uw’umwuka wera”, ngo kuko ”icyo abanyamadini bahawe gifite ubushobozi bwo kumira icy’umubi”.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu mirenge 52 y’uturere 10, ari two: Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Kamonyi, Huye, Karongi Nyamasheke, Rwamagana, Bugesera na Gicumbi. Aho gusa, abana 818 batagejeje imyaka 18 batewe inda(abasambanye ntibasame barenze abo). Akarere ka Huye niko kaza imbere gafitemo 116 bangana na 14%, naho Gicumbi niyo ifite bake bangana na 6%.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *