Umukobwa ukuze ashobora gukuna akagwiza?

Sangiza iyi nkuru

Abakobwa benshi bakurira mu miryango itazi umuco wo gukuna bikaba ngobwa ko bakura badakunnye cyangwa badaciye imyeyo kandi abagabo babikunda cyane.
Muri iki gihe, twahisemo kubashakira igisubizo kugirango nawe mukobwa wakuze utazi ibyo gukuna ubashe gusobanukirwa bituzashimshe umugabo wawe.
kuri iyi ngingo, benshi bagiye batubaza niba gukuna ukuze byakunda kuko hari benshi batagiye babona ayo mahirwe.
Ibi byatumye dukora ubushakashatsi butandukanye ariko ahanini twifashishije aba mama bakuze bagiye baca muri ibyo byose.
Nyuma yo gushakisha bihagije twaje gusanga gukuna ukagwiza bishoboka ku myaka yose waba ufite.
Reka nkwereke umuti: iyo wamaze gukura kandi ucyeneye imyeyo uzashake ibibabi by’agati kitwa Umukonora, hanyuma ifu y’ibyo bibabi cyangwa se ibyo bibabi ubwabyo uzabifate ushyiremo amavuta y’inka akuze ubundi uwukoreshe ubyutse mu gitondo hakiri kare.
Uyu muti uwukoresha kabiri ku munsi kandi udasiba, ku ntangiriro urababara kuko nyine ari umuti ariko nyuma y’iminsi micye uramenyera kugira ngo umweyo wawe utagucika ukinotora ugakanga abisuganya kubyuka na nijoro, ubwo kubakuru murumva icyo mvuze.
Ku kibazo cyo kumenya niba ukuna ashobora kubonana n’umugabo, nakubwira ko mwabonana nta kibazo.
ikindi kibazo cy’amatsiko abakobwa bakunda guhura nacyo, bibaza ahantu bakurura berekeza?
Bamwe bakunze kubikora bakurura bajyana hasi baganisha ku kibuno cyangwa bagakurura bajyana hejuru biyerekezaho. Ubundi gukuna kwiza n’ugufata imyeyo yawe ugakurura ujyana hepfo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *