Umukobwa wa Michael Jackson arashaka kujyana mu nkiko abishe se

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa w’uwahoze ari umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop Michael Jackson, Paris Jackson yeruye avuga ko se yagiriwe nabi n’abari bamukurikiranye kwa muganga, aho yavuze ko yatewe imiti irengeje urugero iyari igenwe bityo urupfu rwe rukaba rugomba kujya ku mutwe w’abari bashinzwe kumukuriikirana .
Uyu mukobwa Paris Jackson w’imyaka 18 y’amavuko yatangarije Rolling Stone magazine ko se umubyara Michael Jackson yishwe agambaniwe ndetse ko umuryango we wose ubizi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati”ndashaka kugana ubutabera nubwo harimo amacenga ku bamugiriye nabi. Nanjye ngiye gukina aya macenga kugeza mbonye abihishe inyuma y’urupfu rw’umubyeyi wanjye kuko ejo cyangwa ejobundi nanjye bashobora kunyica.”
1a
Uretse kuba uyu mwana w’umukobwa ashaka kwihorera ku bishe se, anavuga ko agifite ibikomere yatewe n’abantu bamufashe ku ngufu ubwoyari afite imyaka 14 gusa.
Avuga ko abo bantu atazi bamufashe bikaba byaramugizeho ingaruka na nubu zikimukurikirana ndetse ko yanagerageje kwiyahura inshuro nyinshi akagarukira kamuganga nyuma yo gufatwa ku ngufu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo yirinze kugira byinshi atangaza, yavuze ko mu gihe adatangaje ariko na none kitarambiranye aba yamaze kugeza mu nkiko abagiriye nabi umubyeyi we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *