Umukobwa wa Pasiteri Ezra Mpyisi, Diana Mpyisi yikomye imwe mu miyoboro ya youtube avuga ko irimo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma y’uko uyu mubyeyi we yapfuye.
Abinyujije kuri X (yahoze ari twitter), Diana Mpyisi yanditse ati “Isoni ku miyoboro ya YouTube iri gukwirakwiza ibinyoma kuri Pasiteri Mpyisi. Ni muzima kandi ameze neza, kubw’ubuntu bw’Imana.”
Shame on the local YouTube channels circulating fake news about Pastor Mpyisi. He is alive and well, by God’s grace ðŸ™ðŸ½ðŸ™ðŸ½ðŸ™ðŸ½
— Diana Mpyisi (@curiousrwandan) December 14, 2023
Nyuma yo gutanga ubu butumwa, bamwe mu bakoresha X bagize icyo bavuga nka Nsanga Sylvie wagize ati “Turamukunda kandi dusenga Imana ngo ikomeze kumurinda. Hagomba kugira igikorwa rwose ngo aba youtubers bakora ibi babihagarike … ni gute umuntu yakora ibi ategereye umuryango kugirango agire amakuru y’ukuri.
We love him and pray God continues protecting him🥰 . Something really has to be done to stop YouTubers from this… how can someone do that without approaching the family to have the right information.
— Nsanga Sylvie (@NsangaSylvie) December 14, 2023
Diana Mpyisi yavuze ko abakora ibi ari ababa bashaka views gusa.
Undi ukoresha X witwa Minega yagize ati “Urakoze kubisobanura. Nari nzi ko ari amakuru y’ibinyoma n’ubundi. Nagenzuye ‘timeline’ yawe nkimara kubona iyo videwo.
Thanks for clarifying. I knew it was fake news anyway. I checked your timeline as soon as I saw that video.
Who believes youtubers 😕.
— Minega (@IMinega) December 14, 2023




One Response
Umukobwa wa Pasiteri Mpyisi yikomye ababitse urupfu rw’umubyeyi we ari muzima
Mrng!
Mujye mushaka amakuru neza Diana ni umwuzukuru wa Pastor si umukobwa we!
Murakoze