U Rwanda na Uganda kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata, byahuriye mu nama ya 12 ya Komisiyo ihuriweho igamije kwiga uko ubufatanye bw’ibihugu byombi bwarushaho kwaguka.
Intumwa z’u Rwanda zitabiriye iyi nama y’iminsi itatu, ziyobowe na Teta Gisa Rwigema, umukobwa wa Maj. Gen Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda akanaba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Inama y’u Rwanda na Uganda iri kubera i Kampala, iribanda ku mikoranire mu bya gisirikare n’umutekano, iterambere ry’ibikorwaremezo, imiyoborere y’urwego rw’abinjira n’abasohoka, ubufatanye hagati ya polisi z’ibihugu byombi, uburezi n’ibindi.
Impande zombi ziranasuzuma intambwe yatewe ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyizweho umukono mu nama ya 11 yabereye i Kigali mu 2023.
Ubwo iriya nama yatangizwaga, Teta yashimiye Uganda ku bwo kwakira neza intumwa ayoboye.
Yagize ati: “Ni icyubahiro gikomeye kuri njye kugeza ku butegetsi n’abaturage ba Repubulika ya Uganda amagambo y’ishimwe ku bw’ubwakirwe bwuje urugwiro n’ubwitonzi mwatugaragarije.”
Yakomeje agira ati: “Ubufatanye bwagaragajwe kugeza ubu butuma ngira icyizere ko iyi nama izatanga umusaruro ufatika kandi ugira akamaro.”
Gisa yasobanuye ko Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi ari “urwego rugaragaza ubushake bwa politiki n’ibyifuzo bikomeye by’abayobozi b’ibihugu byombi byo kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya politiki n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Uganda.”
Yasabye abitabiriye inama “gufata uyu mwanya bagasuzuma aho ibikorwa bigeze kuva ku nama ya 11,” bibanda ku nzego zirimo ubucuruzi n’imisoro ya gasutamo, umutekano n’ingabo, abinjira n’abasohoka, ubutabera, ndetse n’ibikorwa remezo, ingufu, indege n’ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT), mu rwego rw’imishinga y’umuhora wa ruguru.
Yanashishikarije ko ibikorwa byagurwa bikagera no mu nzego “z’ingenzi nko mu buzima, uburezi, ubuhinzi, amagereza n’imiyoborere y’inzego z’ibanze.”
Uretse gusuzuma ibyagezweho, Gisa yashimangiye ati: “Iyi nama igomba kuba urubuga rutanga imyanzuro ifatika ishobora gushyirwa mu bikorwa, igasubiza ibyifuzo by’abaturage bacu. Ubufatanye bwacu bugomba gukomeza kuvamo imibereho myiza, kwiyongera k’ubufatanye mu karere, no guteza imbere imibereho n’ubukungu mu buryo burambye ku bihugu byombi.”
Yanasabye ibiganiro “kuba bifunguye, byubaka kandi bigamije ibisubizo,” kugira ngo “hatangwe ibitekerezo mu mucyo, hubakwe ubwumvikane, kandi hashyirweho urufatiro rukomeye rw’ibyemezo bizafatwa ku nzego zo hejuru.”
Teta Gisa Rwigyema yatangiye inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Gashyantare 2024.


