Umukobwa witwa Katy Morgan wo mu gihugu cy’u Bwongereza w’imyaka 33 y’amavuko yatangaje ko yari amaze imyaka igera kuri 30 asa n’ufungiranye mu nzu iwabo yarafunzwe na se umwibyarira kugira ngo ajye amwizera nk’Imana.
Se w’uyu mukobwa Aravindan Balakrishnan yatangarije ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu ko yamufungiranye mu rwego rwo kumwoza mu mutwe akamwumvisha ko agomba kumufata nk’Imana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mukobwa yatangiye kubaho afunze kuva ubwo yari afite imyaka 3 gusa y’amavuko ubu akaba akaba yarabashije kwigobotora akamucika.
Avuga ko yakuriye mu muryango we gusa agakurikiza imico n’imyizerere yo mu muryango wabo ndetse ko n’abantu bo hanze amaze kumenya yabamenye nyuma y’uko acika umuryango we akajya mu misozi ya kure.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru avuga ko umugore w’uyu mugabo yapfuye mu 1996 ahanutse mu idirishya ubwo yageragezaga gutoroka uyu muryango bitewe n’imibereho bari bafite we atari abashije mu gihe uyu mukobwa wabo yari amaze kugira imyaka 14 y’amavuko kugeza ubu akaba yari akibayeho muri ubwo buzima bumuheza kugira aband yahura na bo ndetse noo kwiyumvisha ko se umubyara ariwe mana.

Kuva aho aya makuru amenyekaniye, uyu mugabo w’I London yakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 23.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


