Umukobwa yansezeranije kumpa Miliyoni 2,5 tumaze gusezerana mu Murenge none yayanyimye – Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Ndi umusore w’imyaka 33, nkaba narubatse ariko inzu yanjye ikaba itari yuzura. Ubu mfite ikibazo nshaka ko mungiraho inama.

Umukobwa twari tuziranye, buhoro buhoro tugenda kumenyana birushijeho, bigera n’aho tujya tuganira n’iby’urukundo, ruba rutangiye rutyo.

Kera kabaye yaje kumbaza impamvu ntarongora kandi mfite inzu nubwo bwose ituzuye, namubwije ukuri ko nabuze ubushobozi bwo kuyirangiza.

Byaje kurangira ambwiye ko yantera inkunga ariko tukabana, mbaze ibibura nsanga nkeneye nka miliyoni eshatu, n’uko ambwira ko yazampa ebyiri n’igice nk’inkunga ariko ko yakwizera ko ntazamuhemukira twamaze gusezerana.

Aho tuviriyeyo, yanze kuyampa ngo nkomeze inzu yacu, ubu arimo kunyigisha anyereka uburyo ngo amafaranga adasimbuzwa urukundo, nkamubaza nti ‘ibyo kuki utabimbwiraga mbere?

Mbese nabonye ashaka kuwunkina ariko byanyobeye pe! Mungire inama!

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *