Umukobwa wo mu gihugu cya Nigeria witwa Dorich Danielle aratangaza uburyo yatunguwe no gusanganirwa n’imbaga y’abahungu hafi ikigo cyose ubwo yajyaga gusura umuhungu w’inshuti ye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibyakozwe n’aba basore babana n’umukunzi wa Daniella abenshi bavuga ko byerekanye ko uyu mukobwa yitaweho, we ku ruhande rwe avuga ko byamuteye isoni ndetse bikanamutera kwikandagira kuko bose bari basohotse hanze uko bisanzwe abenshi banambaye utwenda tw’imbere baje kumureba.
Ibitangazamakuru byo muri Nigeria bivuga ko aba basore bakirabukwa uyu mukobwa kuko bari babizi neza ko ari buze gusura inshuti ye, barabwiranye bose baza ahagaragara barafotora abandi urwamu barukoraho ariko ku rundi ruhande banashimira uwo musore babana.

Umusore utavuzwe amazina yari yabwiye abahungu babana ko ari busurwe ariko ngo abivuga yikinira atazi ko buri wese yabizirikanye ku giti cye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubwo uyu mukobwa rero yatungukaga ku macumbi y’abahungu uyu musore yigamo, bamusanganiye abamuzi n’abatamuzi ku buryo we yise ko budasanzwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


