Catalina Lopez, Umukobwa w’imyaka 23 uba mu mujyi wa Madrid muri Espagne yateye icyuma umukobwa w’inshuti ye aramwica nyuma yo kumusanga asambanya igipupi (Poupée sexuelle) cye mu buriri.
Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye, ngo Catalina Lopez yatawe muri yombi na polisi y’i Madrid ashinjwa gutera icyuma inshuti ye Angelina , bikamuviramo gupfa, ku bwe akavuga ko yasanze yishimisha n’igipupi cye yita umukunzi.
Catalina ngo yari yagiye ku isoko, asiga mugenzi we Angelina mu rugo, ubwo yahindukiraga agarutse mu rugo, yasanze Angelina ari mu buriri arimo gusambanya icyo gipupi we yitwa umukunzi we, yahise afata icyuma aramwica.
Polisi igira iti “Twabonye umukobwa ukiri muto ari mu kiziba cy’amaraso ye, …Njyewe mbere nakekaga ko yaba yafashwe ku ngufu nyuma agaterwa icyuma kuko yari mu buriri, kugeza aho Catalina atangarije ko ari we wamwishe,ibi ntabwo nari narigeze mbibona, ni akumiro”.
Catalina yatangarije Polisi ko icyo gipupi cyari icye kimufasha kwinezeza mu mibonano mpuzabitsina, by’umwihariko ko yagize ishyari ubwo yasangaga mugenzi we arimo kukishimishaho, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi akaba yakatirwa gufungwa imyaka 30.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



