Umukobwa yavukanye uruhu rufite amagaragamba rukaniyuburura nk’urw’inzoka (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko witwa Shalini Yadav wo mu gihguu cy’u Buhinde, aravugwaho kuba afite umwihariko w’uruhu rwiyuburura nk’urw’inzoka, ubu burwayi bukaba bwarayobeye abaganga bo mu gihugu akomokamo.
a
Umuryango w’uyu mwana uvuga ko afite uruhu rwiyuburura buri mezi 2, iyi ndwara idakunze kuboneka ku isi ikaba yarateye urujijo kuko kuyivura byananiranye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
b
Iyi ndwara yatumye uyu mwana ahabwa izina ry’inzoka-muntu, ituma uruhu rukanyarara hanyuma rukavuvuka nku’urw’inzoka yakuze cyangwa amagaragamba nk’ay’isamake yakuze cyane.
c
Iyo umukozeho, usanga umubiri we ukomeye ku buryo nta kintu gishobora kuwutobora uretse kuba wakuraho ayo magaragamba hagasigara ibisebe.
g
Ubu burwayi bwe bwanatumye ata ishuri kuko kwibona ari mu bandi byamuteraga ipfunwe ndetse akaba nta n’ikindi kigo kiriho abana bahuje ikibazo yabasha kwigaho.
f
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uretse kuba uyu mwana ahabwa akato aho anyuze hose kubera uburyo agaragara nubwo ari ikibazo kigaragara ku mubiri we wose, na nyina umubyara yanze kumwonsa kuva akiri uruhinja kuko iyi ndwara yamufashe akivuka.
h
Naho ku kijyanye no kuba abaganga barananiwe kuvura iyi ndwara idapfa kugira ahandi igaragara, umuryango w’uyu mwana na won go ntiwishoboye ku buryo wamujyana no mu yandi mavuriro kuko na wo ubwawo utabashije kwihaza ku biribwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *