Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yahaye umukoro abahoze mu mitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR kunyomoza ibinyoma bivugwa ku Rwanda.
Guverineri w’Amajyaruguru yatanze uyu mukoro ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe, mu muhango wo gosoza amahugurwa ku mugaragaro y’abahoze ari abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe bifatanyije no kubasubiza mu buzima busanzwe.
Ababarirwa muri 214 bagize icyiciro cya 76 ni bo basoje ariya mahugurwa.
Guverineri Mugabowagahunde wari umushyitsi mukuru muri uriya muhango, mu mpanuro yahaye bariya bahoze ari abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro, yabasabye kugaragaza ko ibyo bize byabahinduye mu bitekerezo no mu migenzereze.
Yanabibukije gukomeza gusigasira umutekano Igihugu cyagezeho bakirinda kuwuhungabanya, ahubwo bagafatanya n’abandi kuwubungabunga.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yanabasabye kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bagafata iya mbere mu kunyomoza ibinyoma abiganjemo bagenzi babo basize mu mashyamba ya Congo Kinshasa bavuga ku Rwanda.
Ati: “Ndabasaba kuzirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ndabasaba kuzitwara neza muri byose, ndabasaba ko mwese musubijwe mu buzima busanzwe uyu munsi mwazaba intumwa nziza mugakangurira bagenzi banyu mwasize mu mashyamba kurambika intwaro hasi bagataha; kandi turabasaba ko ibyo abaharabika u Rwanda bahora bavuga mwabinyomoza.”
Mugabowagahunde kandi yasabye abahoze ari abarwanyi mu mitwe ikorera mu mashyamba ya Congo kuzabyaza umusaruro amahugurwa bahawe mu rwego rwo kwiteza imbere, no gukora bashishikaye bagamije kwiteza imbere no kujya mu cyiciro cy’abishoboye.


