umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Albert Nabonibo, yatangaje ku mugaragaro ko ari umutinganyi. Avuga ko yaryamanye n’abasore atibuka umubare ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.
Ku wa 26 Kanama 2019 mu kiganiro yagiranye n’Umugisha TV, yavuze ko akiri mu mashuri abanza mu 1995 yari umwana utuje udasabana n’abandi atazi neza, ageze mu mashuli yisumbuye atangira ibi bikorwa by’ubutinganyi.
Ngo icyo gihe na we yumvise ko ari ‘umutinganyi’ byuzuye. Yagize ati “Ntangiye kwinjira mu kazi numvise ko noneho ndi ‘umutinganyi’ wuzuye atari ibyo kuvuga ngo ndabishakisha. Numvaga bindimo. Nza kugira amahirwe yo guhura n’abantu batandukanye b’abatinganyi bitewe n’aho nakoraga.”
Abajijwe niba abona abo baryamana mu Rwanda, yavuze ko bahari kandi besnhi mu ngeri zose.
Ati “…Ntabwo nihura ngo nihuze. Hari abo duhura n’uko bahari kandi bari mu ngeri zitandukanye. Nta gitangaza! Ari Pasiteri arahari. Ari aba Padari barahari ‘donc’ mu ngeri zose”.
Nabonibo avuka mu karere ka Gicumbi, azwi cyane mu ndirimbo ‘Umenipenda’, “Sogongera” n’izindi. Yatangiye kumenyekana muri 2014. Mu rugendo rwe rw’umuziki yakoze, yagiye acika intege bishimangirwa n’uburyo yagiye ashyira hanze indirimbo haciyemo igihe.
Emmy Niyigena/ Bwiza.com


