Umukuru wa Komisiyo ya AU yanenze Leta ya RDC yanze kuganira na M23

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yanenze mu buryo buziguye ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo kuba bwaranze kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Uyu muyobozi mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yasabwe kuvuga aho iyi komisiyo ihagaze kuri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ishinja Leta y’u Rwanda gufasha M23 mu burasirazuba bwa RDC.

Faki yasubije ati: “Uburasirazuba bwa RDC bufite ibibazo kuva mu binyacumi by’imyaka birenga bibiri. Hari imitwe yitwaje intwaro myinshi, imitwe y’abagizi ba nabi. U Rwanda ruvuga ko aba-FDLR, abajenosideri basigaye, bakiri muri RDC, bamwe bashyizwe mu gisirikare cy’igihugu.”

Kuri RDC, uyu muyobozi yagize ati: “Congo ku ruhande rwayo ivuga ko hari ubufasha butaziguye u Rwanda ruha M23. Ni urugero rw’icyo twita intambara zifashisha izindi mbaraga.”

Faki yavuze ko ikibazo gihari ari uko ubutegetsi bwa RDC bwanze kuganira na M23. Ati: “Kimwe mu bibazo bihari ni uko Leta ya RDC yanze kuganira na M23, iyifata nk’umutwe w’iterabwoba. Gsa iki kibazo kiri gushakirwa igisubizo mu mishyikirano ya Nairobi.”

Yavuze ko amahanga amwe n’amwe n’imiryango mpuzamahanga yamaze kugaragaza uruhande ahagazemo muri iki kibazo, gusa komisiyo ya AU yo ibona uburyo bwatuma igisubizo kiboneka ari ibiganiro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *